Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yabonye abadepite bashya

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abadepite batatu bashya,bakaba basimbuye bagenzi babo batakiri mu muri uwo mwanya kubw’impamvu zitandukanye. Abo ni Diogene Bitunguremye,Balthelemy Kalinijabo na Elisabeth Mukamana bose baturuka mu Muryango RPF Inkotanyi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango n’Abanyarwanda muri rusange, Umukuru w’Igihugu yasabye abarahiye gukomeza gukorera igihugu no gufatanya n’abandi basanze, kuko basanzwe buzuza imirimo n’inshingano neza bigatuma igihugu gikomeza gutera imbere.

Perezida Kagame yakira indahiro z’abadepite batatu
Yagize ati “Ni ukongera imbaraga kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere nkuko bikomeje kugenda umunsi ku wundi, yaba mu bukungu, gukora ubucuruzi, imiyoborere, umutekano n’ibindi nkuko buri gihe bigenda bigaragara mu byegeranyo bitandukanye.”
Yakomeje avuga ko “Inshingano ni ugukomeza gutera imbere no gukora neza kuko ari inzira izira iherezo. Mu gihugu cyacu haracyari urugendo rurerure tugomba gukora kugira ngo tugere ku ntego zacu duhora twiha. Gukora kwacu ni ukwikorera turifuza gukora ibintu bizima birambye, uko bamwe bagenda bavamo abandi bagenda baza kandi inzira ni imwe.”
Abadepite barahiye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016 ni Mukamana Elizabeth ,Bitunguranye Diogene na Karinijabo Barthelemy baturuka mu Muryango RPF-Inkotanyi basimbuye, Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo , Nyandwi Desire witabye Imana tariki 14 Ukwakira 2016 na Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango .

Banganiriho Thomas