Depite Donathile Mukabarisa yatorewe kuba perezida wa mbere w’ishyaka PL

Nyuma yaho uwari Perezida w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu(Parti Liberal-PL) Protais Mitali yirukaninwe mu ishyaka nyuma akaza guhunga,

bivugwako yanasize mugaka abanyamuryango kuko ngo haba harasahuwe umutungo w’ishyaka,

Depite Donathile Mukabarisa mbere y’amatora
Inama rusanjye yabahagarariye ishyaka PL mu gihugu hose yateranye kuri uyu wa 31 /07/2016 yemeje ko Donathile Mukabarisa ariwe perezida wambere w’ishyaka PL . Muri komite yari isanzwe iriho mbere y’amatora Mukabalisa yari Visi Perezida wa mbere, uwa kabiri ari François Byabarumwanzi,

Bamwe mu bari bagize inama rusange bumva umukandida Depite Mukabarisa

naho Dr Odette Nyiramirimo ari Umunyamabanga Mukuru. Nyuma yo kugirirwa ikizere n’abarwanashyaka bari bateraniye aho bamuhundagajeho amajwi akaba Yatowe n’amajwi 569 kuri 577 yabari bitabiriye uwo muhango.naho vise perezida Munyangeyo Theogene we akaba yatowe ku majwi 472 kuri 577 ni kuvuga 81.8%.

Depite Donathile Mukabarisa yiyemeje kutazatatira igihango agiranye n’abarwanashyaka
Mu ijambo Perezida wa mbere yagejeje kubarwanashyaka Yagize ati “Njye na mugenzi wanjye, mwadutoye mudufitiye icyizere kandi nagira ngo mbabwire ko icyizere mwatugiriye kitazaraza amasinde, ndabibijeje nkuko nari nabibabwiye nemerera abanyamamaje. Ubushake ndabufite kandi bwinshi, yewe n’ubushobozi bwo gusohoza neza inshingano mwadutoreye ndabufite.”

Mukabalisa yavuze ko bazakomeza kubakira ku byakozwe na bagenzi babo bari basanzwe bakorana muri nyobozi ya PL.

Nishimiye kuba perezida wa mbere w’ishyaka PL
Yasabye ubufatanye hagati y’abayobozi ba PL hirya no hino mu mu gihugu mu rwego rwo kuzamura ishyaka. Ati “ Turabasa kuzatuba hafi kuko tugomba gufatanya. Uko muri hano muri abayobozi ku nzego zitandukanye, mufite n’abo mwaje muhagarariye. Nidushyira hamwe tukegeranya ibitekerezo byiza dufite
,

ndetse n’ubushobozi n’ubushake tuzagera kuri byinshi, kuko ishyaka ryacu rifite icyerezo intego ryiyemeje kandi abayobozi twese dufite ubushake n’ubushobozi.”
Yasoje asaba abagize PL guharanira kuba intangarugero muri gahunda zose zigamije kubaka igihugu, nkuko cyageze kuri byinshi bitewe n’uruhare rwa buri wese.

Habayeho urugamba rutoroshye ariko ubu mureke duhaguruke twubake

Tubibutse ko PL yashinzwe mu 1991 nyuma y’uko Perezida Habyarimana Juvenal ashyizweho igitutu na Perezida François Mitterand ngo yemere ko amashyaka menshi akorera mu Rwanda.
Ibyo bahaye PL guhaguruka maze riharanira ukishyira ukizana kwa muntu.
Banganiriho Thomas